108. Yes' Umwungeri Mwiza

1.

Yes' Umwungeri mwiza aragutarura, 
Ngo winjire mw' ishyo rye;Nih' uzaruhukira.
Ngwin' ugifit' ubusore; Ngwin' ukiri muto; 
Injir'uzarindwa rwose, Ntuzagir' icy' uganya.

Gusubiramo:

Aragutaruran' urukundo, Ati:
Wa mpabe we,ngwino nsanga.
Dor' umukiz' arategereje, 
Yes' Umwungeri wanjye.

2.

Yes' Umwungeri mwiza, Yarakwitangiye;
Araguhamagara ati:Nyabuna ngwino, 
Gira bwang' uve mu kaga, Ntugumye, kwijyana. 
Injir'uzarindwa rwose, Wibere mu mahoro.

3.

Reka kuragiriza, Isega yateye,
Ishak' intama zose,Zazimiriye kure. 
Arik' Umwungeri mwiza, Arakuburira; 
Injir' uzarindwarwose, Muban' akaramata.

Comments

Popular posts from this blog

116. Ntacyo Wasigiye Yesu

106. Twubake Ku Rutare Rw' Iteka

107. Menyesh' Ibya Yesu Byose