120. Data Ndambuy' Amaboko

1.

Data, ndambuy' amaboko; Nta wundi wamfasha; 
Iy'unyivumburiy' ukamvaho, Mbes' ahandi najya ni he?

2.

Nizey' Umwana waw' ubu, Undem' umutima; 
Ujy' unkenur' ummar'ubukene, Nkomeze nemerwe nawe.

3.

Nyir' ukwizera ni wowe nuburiy' amaso; 
Icyamp' ukangwirizakwizera, Kuko ntagufite napfa.

4.

Ntuzantererane ngo mpfe, Ahubw' umbesheho; 
Nibwo nzacika ku kinyoma, Mbishobojwe n' Umwuka wawe.

5.

Nakwishima cyane rwose, Nibaniye nawe; 
Maze nkakumv' umpumuriz' umbwira ko nagiriw' ubuntu.

6.

Nizeye rwos' ubu yuko Yesu yamfiriye; 
Kandi kubw' amaraso ye yeza, Nzabaturwa rave mu byaha.

Comments

Popular posts from this blog

116. Ntacyo Wasigiye Yesu

106. Twubake Ku Rutare Rw' Iteka

107. Menyesh' Ibya Yesu Byose